Ijambo
ry’ibanze
Uyu murongo washyizweho kugira ngo ushyigikire amahoro arambye
mu Rwanda, amahoro agomba gushingira ku bwumvikane, ku bwubahane
no kwizerana hagati y’abahutu n’abatutsi. Byinshi bizaba
bigizwe n’ubuhamya n’amakuru agaragaza uko abanyarwanda
batabaranye bahangana n’ikibi gihebuje. Bizayoborwa na Paul
Conway, Professor wa Politiki muri Kaminuza ya New York, Gatsinzi
Stephen na Murenzi Edmond i Kigali.
Mahmood Mamdani yagaragaje ko abanyarwanda benshi ubu ushobora
kubafata nk’abarokotse, kubera bahuye n’imibabaro myinshi
mu bwicanyi n’akarengane mu bihe byahise.* Benshi barababaye
bitavugwa kubera ibyaha bidakwiye kwibagirana. Birakwiye koko ko
abakoze ibyaha bikabije nk’ubwicanyi no gufata ku ngufu bagomba
guhanwa. Ubu buhamya bukurikira ni ikimenyetso ko n’ubwo
abahutu benshi cyane bitabiriye gukora jenoside yo mu 1994, hari
abandi banze kujya mu bwicanyi n’ibindi byaha. Abahagurutse
bagahangana bivuye inyuma ni bake, ariko hari abashize ubuzima
bwabo mu kaga bakiza abatutsi. Benshi muri izo ntwari barishwe.
Ibi bigomba kumenyekana, kwemerwa kugira ngo ubwiyunge bushoboke.**
Ubuhamya bw’ubutabazi bwavuye mu byanditswe byashyizwe ahagaragara
n’ibitarasohoka ndetse n’ibiganiro n’abantu barokotse
cyangwa bakijije byakozwe mu 2007. Hari urutonde rw’ibitabo
n’izindi nyandiko ziyongera ku buhamya, zafasha gucukumbura
imbaraga n’intege nke mu bushake bw’ubwiyunge. Ntabwo
ari ukugira inama ivuga ko hari undi muntu uzi cyangwa wabwira
abanyarwanda uko bakomeza inzira igoye ibageza ku gihe kizaza cyuje
icyizere n’amahoro. Ibyo bazabyiyemereza nk’abantu
bari mu gihugu cyigenga kandi bishimiye.
* Mu mwanzuro w’isesengura rye yise “ When Victims
Became Killers”, (Princeton University Press, 2001)
Mamdani arashimangira ko imizi mu mateka ya jenoside ihera mu mpindura
ya Rwabugiri mu kinyejana gishize n’impindura z’abakoloni
zakurikiye kuva 1926-36 zagize abatutsi ubwoko kandi zikabatonesha.
Habaye kwicwa cyane kw’abatutsi kwateye guhungira mu bihugu
bikikije u Rwanda nyuma y’uko rubonye ubwigenge mu 1962.
Habaye kwicwa kw’abahutu mu Burundi mu myaka ya 1970. Uhereye
kuri ayo mateka, jenoside ya 1994 yakurikiyeho igomba kwumvwa nk’intambara
yazanywe n’uruvangitirane rw’amatotezwa nk’iryakorewe
abatutsi muri Uganda birukanwaga mbere y’uko FPR itera ubutegetsi
bwa Habyarimana muri 1990.
** Ijambo ubwiyunge hano rivuga ingufu zizwi cyangwa zitazwi mu
guteza imbere ubutabera, ubworoherane no kumvikana bigamije amahoro
arambye.
|
|
Please forward comments or questions to Paul
Conway,
conwaypg@oneonta.edu |